Ibimenyetso 10 Biranga Urukundo rw’Agahararo



Iyo ukunda umuntu urukundo rw’agahararo, wowe uba wumva umukunda nyabyo kimwe n’uko urukundo rw’ukuri na rwo rujyana n’ibyiyumviro. Hari abavuga ko urukundo ari amayobera kandi kuruhishura by’ukuri bitoroha, ngo hari ibintu by’ingenzi wagenderaho ukamenya niba umuntu agukunda urukundo rw’ukuri cyangwa urw’agahararo

1.Uru rukundo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma

2. Urwo rukundo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke n’ibyiza afite rukabikabiriza.

3. Uru rukundo rugereranywa n’akazu kubakishije umucanga gusa kuko rutaramba cyangwa ngo rumare igihe : rurashyuha, rukamenyekana henshi ariko rurangira vuba. Aha ngo ukunda umuntu nyuma y’ukwezi wabona undi umurusha ibyo wakurikiye kuri we ukaba uramuretse wagukiye wa wundi.

4. Iyo havutse akabazo gato hagati y’abakundana, uru rukundo ruhita ruhagarara, mbese urukundo rw’agahararo ntiruzi kwihangana.

5. Uru rukundo rutangira kandi rukemeranwaho nta gihe cyo gutekereza kibayeho, rufatiraho, kandi nta gihe cyo kumenyana rugira.

6. Urukundo rw’agahararo ruba rufite impamvu ariko zishingira cyane ku ku kwikunda.

7. Urukundo rw’agahararo rugendera ku marangamutima y’abandi ntirwigera rwifatira icyemezo.

8. Urukundo rw’agahararo rubuza amahoro. Kuko ruba rwarakurikiye imimerere

igaragara inyuma nk’uburanga cyane cyane, imyambarire n’ubutunzi. Iyo ibyo byose uwari wabikurikiye atakiri kubibona kuri mugenzi we atangira kubura amahoro yibaza uburyo agiye kwishakira abandi babifite ndetse anibaza uko agiye kuruvamo n’uwo utakiri kumugaragarira nka mbere.

9. Urukundo rw’agahararo nta kuri rugira, ruriyoberanya, rurirarira. Guhishanya biraruranga,urufite ntiyigera yumva yakwiyereka mugenzi we uko ari, ahora yirata ibyo afite n’ibyo adafite yaba imitungo, imibereho n’amateka y’ubuzima akurikije uko abona mugenzi we, nubwo ashobora kuba amwibeshyaho.

10. Uru rukundo rw’agahararo nta ntambwe rutera n’iyo rwayitera ruba rugira ngo rwigerere kuri bimwe mu byo rwakurikiye nk’ubutunzi cyangwa se igitsina. Aha ni hamwe ukunda azajya akosereza mugenzi we nabimubwira yumve ntacyo bimutwaye, nta mbabazi yamusaba cyangwa ngo yihatire kwihana iryo kosa ubutazarisubira. Naramuka amusabye imbabazi ntazabikorera kuko yumva yahemukiye mugenzi we, ahubwo azazimusabira kugira ngo icyo amutezeho atagihagarika.

Ese haba hari abitana ba "Cherie" na "Chou chou" kubera uburyarya ?

Mu gihe indimi z’amahanga zigenda zikwira mu Rwanda, amagambo mashya akavuka, ni nako abashaka kubwirana amagambo y’urukundo basya batanzitse mu gushaka anogeye abakunzi babo no kubanezeza, nyamara hari mamwe bahamya ko mwene aya mazina asize umunyu aba arimo uburyarya.

Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE batangaje ko, amazina ya kizungu asigaye akoreshwa n’abantu bakundana, hari bamwe batakiyaha agaciro, ngo bitewe n’uko hari bamwe bayakoresha mu buryarya, batayahaye agaciro kayo.

Ujya kumva ukumva umuntu ahakagaye undi ati “ Sheri ( herie/Cheri), Hani (Honey) Switi (Sweet), daringi (Darling) Shu (Chou) n’andi atandukanye. Uretse aya kandi hari n’abongeraho n’utubyiniriro bagira bati “My honey, My love” , n’andi aganisha ku mavamutima n’amarangamutima y’urukundo.

Umwe mu bagore utarashatse gutangaza amazinaye ku mpamvu ze bwite yatangarije IGIHE ko afite umugabo bamaranye imyaka itanu, ariko iyo bari mu ruhame ngo nibwo amwiita sheri (Cherie) baba bari mu rugo akamwita amazina yishakiye, ndetse ngo akanamwita igicucu cy’umugore.

Yakomeje avuga ko, abantu iyo bababonye barimo kugendana mu nzira, bagirango mu rugo ni amahoro bitewe n’uburyo umugabo we aba amwita “Cherie” buri kanya.

Hari undi nkumi ariko itabibona nk’uyu mugore. We aganira na IGIHE yagize ati ” Abo bavuga ko kwita abantu uhuye nabo cheri ari ikibazo, kuri njye numva ntacyo bitwaye, kuko uburyo mbibwiramo ubonetse wese, bitandukanye n’uburyo mbibwiramo umukunzi wanjye, n’agaciro mba nabihaye’’.

Undi mugabo mugabo w’imyaka 45, atuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yagize ati” Amagambo hamwe n’ibikorwa abantu bakorera abo bakunda, ubwabyo ntacyo byari bitwaye, ni byiza, gusa hari abantu babitesha agaciro, ugasanga uwo bahuye wese baramwita Cherie, n’ayandi, ukibaza Cherie wabo nyirizina bamwita nde, cyangwa umuntu yamenya ari uwuhe”.

Muri rusange abantu babivuga kwinshi gutandukanye ariko usanga batabyumva kimwe, hari nabo usanga bavuga ko hakwiye andi mazina akwiye kwitwa ababa bakundana.

Ese koko ni aka ya ndirimbo ya Orchetre Impala ko hari aho bagira bati “ Ndagukunda isigaranywe n’ab’indyarya izina Cherie zishirana n’agahararo ? via Igihe

Yiyemeje Gushakana n’Uwishe Mwenenyina ku Munsi w’Abakundana

Umunya Argentine w’imyaka 22, yasezeranye ku wa 14/2, (umunsi w’abakundana), n’umugabo ushijwa kwica impanga ye.

Mu gihe Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe, ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko ari mutaraga, bityo yemerewa kubana n’umwishi w’umuvandimwe we.

7sur7 ivuga ko Victor Cingolani yakatiwe igifungo cy’imyaka 13, nyuma yo kwica Umunyamiderikazi Johana Casas muri 2010, umuvandimwe wa fiance we Edith Casas.

Yakomeje kandi gushimangira ko umukunzi we arengana, kandi ko ubutabera butazatinda kubona ko bwibeshye, kuko ibimenyetso bimushinja ari ibinyoma.

Valentin Casas se w’aba bakobwa b’impanga yavuze ko kuri we bose abafata nk’abapfuye, yagize ati “Johana ari kumwe n’Imana, Edith ari kumwe na Shitani ’’ .

Cingolani, afungiye muri gereza y’ahitwa Pico Truncado, mu ntara ya Santa Cruz, mu birometero 1.500 mu majyepfo ya Buenos Aires, akaba ashijwa ubufatanyacyaha n’uwitwa Marcos Diaz.

Aho ubukwe buzabera ari ibanga.

Kuki Abahanzi Bakunzwe mu Rwanda Badatangaza Amazina y’Abakunzi Babo?

    1. Miss Jojo, ntawe mfite
    2.King James, Ntacyo nifuza kubitangazaho na kimwe
    3. Patrick Nyamitari, ni ubuzima bwanjye bwihariye ntangira icyo ntangazaho nonaha
    4. Senderi International Hit, arahari, yitwa Zahabu. Nzamuha impano iciriritse kuko indi mba nzayimura kera.
    5. Knowless, nta mukunzi mfite
    6. Princesse Priscilla, Ni ubuzima bwanjye bwite ntapfa gutangaza
    7. Jay Polly, Ndamufite, njyewe ndi umusaza. Yitwa Afsa amenyerewe cyane ku izina rya Fifi. Ndamuteganyiriza kuzamuha impano zikaze bya cyane.
    8. Kitoko, Ndamufite ariko sinamuvuga, ntakunda itangazamakuru.
    9. Meddy, aganira na Radio 10 yagize ati ’mfite umukunzi ariko ntabwo nigeze nifuza kumushyira hanze ariko igihe nikigera nzamuvuga bikomeye. Nzabibabwira mu minsi iri imbere kandi nzanabaha amafoto. Ni Umunyarwandakazi aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
    10. Allioni, Ntawe mfite
    11. Intore Tuyisenge, ndamufite umukobwa w’inshuti ariko ngo ntakunda ko muvuga mu itangazamakuru ngo ntabikunda kuko yahita amenyekana cyane kandi iwabo ntibabikunda
    12. Young Grace, arahari ariko uyu munsi w’abakundana ntituwizihiza kuko turi abayisilamu. Yitwa Ntwali (niryo zina yifuje gutangaza ryonyine).
    13. Ama-G The Black, ndamufite, yitwa Ishimwe Rosine.
    14. Elion Victory, ntawe mfite.
    15. Safi-Urban Boyz, ndamufite ariko ibintu byacu byo gutangaza amazina y’abakunzi ntabwo biduhira umuntu agenda afata icyemezo cya kigabo cyo kubicece. Ariko njyewe Safi mfite umuntu dukundana tumeranye neza cyane.
    16. Humble G-Urban Boyz, ndamufite ndamukunda by’ukuri, ariko sinamutangaza.
    17. Queen Cha, ndamufite arko izina ibyo kuritangaza ntibiragera.
    18. Mani Martin, Ndamufite ariko ni ibanga
    19. Naason, ntawe
    20. Platini, Ndamufite ariko ni ibanga.

Indwara y’urukundo: Iterwa ni iki, wayitwaramo ute?

Indwara y’urukundo cyangwa lovesickness mu rurimi rw’icyongereza ni indwara nk’izindi zose ariko iyi ndwara yo itangirana n’ibimenyetso bitagaragara inyuma (psychologique)biherekezwa n’ibigaragara (physique) nk’uko tubikesha urubuga pausesante.com.

Iyi ndwara iterwa n’uko umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se ugasanga umuntu hari uwo ari gukunda ariko we atamwiyumvamo ushobora kuba umukunda ariko we atabizi cyangwa abizi ariko we atamukunda.

Ikindi kintu gitera iyi ndwara ni uko umuntu aba ari gutekereza cyane ku muntu umwe (umuntu akunda). Iyi ndwara kandi umuntu ashobora kuyirwara igihe yatandukanye n’umukunzi we yari akimufitiye urukundo.

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye indwara y’urukundo:

Kurwara umutwe,kubabara mu nda,gucibwamo,kudashaka kurya,kugira ibicurane kandi utari usanzwe ubirwaye,iseseme,ndetse akenshi usanga umuntu urwaye iyi ndwara nta muntu ashaka kuvugisha cyangwa ugasanga aririza kandi nta mpamvu.

Bimwe mu bintu byafasha umuntu urwaye indwara y’urukundo

1.Kunywa amazi menshi ku munsi kuko umuntu urwaye indwara y’urukundo aba ari gutekereza cyane.

2.Kwirinda kunywa inzoga cyangwa itabi.

3.Gukora sport niba usanzwe uzi gukina umukino runaka kuwukina byagufasha cyane

4.Kuryama ukaruhuka bihagije ugakora ku buryo uzajya uryamira ku isaha imwe buri gihe kandi ukimenyereza no kubyukira ku isaha imwe buri gihe.

5.Niba urwaye indwara y’urukundo wayitewe n’uko umukunzi wawe ari kure,gukoresha e-mails cyangwa chart ukaba wamwandikira byagufasha cyangwa se nijoro ukaba wareba mu kirere maze ukiyumvisha ko kuba ubona inyenyeri n’ukwezi biri hafi yawe ari nako umukunzi wawe akuri hafi.

6.Kuganira n’inshuti zawe ndetse no gutemberana nazo byagufasha kuko kuguma uri wenyine byatuma iyi ndwara y’urukundo itinda gukira.

7.Gusenga IMANA nabyo ni iby’agaciro kanini mu gihe urwaye iyi ndwara.