Category Archives: Uncategorized

MENYA KWITA KUMUGABO WAWE

Burya abagabo ninkabana (si ukubatuka) bakunda kwitabwaho.
mugore niba ushakako umugabo wawe ahora akxishimiye yumva ntawundi ukuruta menya kwita kumugabo wawe neza kuko nutamwitaho ashobora guhura nundi umwitaho akaba aramugutwaye.
Benshi bakunze kumvako iyo babaye marie biba byarangiye ko c’est acquis mbese ariburundu ariko burya ikintu gituma couple iramba simpeta bambikanye ahubwo nuburyo babanye, bitanaho, bishimana….
Menya guha care umugabo wawe, menya ibyo akunda nibyo yanga kugira umenye uko umushimisha
Hari nkabadamu usanga yiriwe murugo wenda nimyenda yambaye iranukaho ibitunguru akagenda ngo agiye gupfumbata umugabo ubwose umugabo azaguha câlin gute nibitunguru birikumunukira?? Menya kwambara utwenda twiza dushimisha umugabo igihe mugiye muburiri.
Cg se ugasanga umugore ntasasa uburiri bararamo cg ntamesa boxer zumugabo we akaba ari umukozi ubikora please hari ibintu umukozi akora nibyo adakora ntibizagutangaze rero ubwo uburiri umukozi asasa umunsi umwe uje ugasanga aburyamyemo numugabo wawe.akenshi abagabo bakunze gucinyuma abagore babo nabakozi babo kuberako akenshi umukozi ariwe wita kuri boss cyane kurusha umugorewe.
Mugore menya kwiyitaho kugirango umugabo wawe nakubona ajye ahora akwifuza. nawese umugabo azajya ava kukazi asange uri muma pyjama burimunsi, imisatsi ntakuyitaho, ntakwisiga….nubwo agukunda ariko iyo asohotse akabona abandi bakeye yibaza impamvuki utiyitaho bikaba byatuma bamwe bakeye bamukurura gerageza kwiyitaho kuburyo umugabo wawe azajya akomeza kubonako ubaruta bose.
Dukunze kuvugango niba yarampisemo mubandi nuko mbaruta bose nibyo ariko c’est pas acquis bishobora guhinduka si tu te laisse aller.
Menya gushyira les epices ndavuga ibirungo muri couple yanyu kugirango ntimurambirane kuko burya amour yonyine ntihagije.
NAWE SHYIRAHO IZINDI NAMA WAGIRA ABADAMU KUBYOKUBAKA URUGO

BAKOBWA NTUZABWIRE UMUKUNZI WAWE IBI BINTU BIKURIKIRA

1.NTUZAMUBWIRE KO UTISHIMIRA MAMA WE
2.NTUZAMUBWIRE KO INSHUTI ZE ZIGUTERETA
3.NTUZAMUBWIRE KO WIGEZE GUCA INYUMA UWO MWAKUNDANYE.
4.NTUZAMUBWIRE KO INSHUTI YAWE Y’UMUKOBWA ICA INYuMA UMUKUNZI WAYO
5.NTUZAMUNENGE KUMITERE Y’UMUBIRI WE
6.NTUZAMUBWIRE AMAGAMBO AMAGAMBO AMUCA INTEGE KU NZOZI ZE,MUHE COURAGE
7.NTUGAHORE UMUKANGISHA KUGENDA CYANGWA GUTANDUKANA NAWE
8.NTUZAMUCYURIRE KO UKORERA AMAFARANGA MENSHI KUMURUSHA
9.NUROBA UNDI MUHUNGU NTUZABIGANIRIRE UMUKUNZI WAWE
10.NTUZAMUBWIRE UMUBARE WABO MWARYAMANYE MBERE.

Nitwa Angelique, mfite imyaka 23

Nitwa Angelique, mfite imyaka 23. Papa yapfuye mfite imyaka 20 ubwo duhinduka imfubyi.

Kuko Mama yahise akundana na Eric, Eric akaba ari umusore w’imyaka 30 mu gihe mama we afite imyaka 42.

Birumvikana ko Eric adakunda mama, ahubwo yabitewe n’uko mama wanjye afite amafaranga menshi.

Muri iyi minsi Eric ndamukunda numva nenda gusara, kuburyo numva igishoboka cyose nakora kugirango Eric abe uwanjye nagikora niyo mama wanjye byamugiraho ingaruka zikomeye.

Mbandikira ngirango mungire inama, kuko ndi kwibaza niba ndi mumakosa cyangwa urwo rukundo rukwiye kuko urukundo rujya aho rushaka.

Bavandimwe mbandikiye mbasaba inama

Bavandimwe mbandikiye mbasaba inama. nd’umusore nari ntarinjyira m’urukundo narimwe kubera kubitinya mbona benshi babikomerekeramo. none har’umukobwa wankunze none yabimbwiye ko ankunda nanjye ndabibona pe korumwuzuye ariko mfit’ubwoba kuko yanganye n’umusore wiyubashye kunkuba nka3. Nyamukobwa amenyereye kuba murukundo njye simbimenyereye. mbivemo? mbijyemo? mwitware ho gute ko njye byanshanze kandi nanjye ndumv’aricyo gihe cyo gukunda. ahasigaye nahanyu ni mumfashe. ibyo mbabwira n’ukuri kundiho.

Dore ibaruwa nziza y’urukundo umusaza w’imyaka 87 y’amavuko yandikiye umugore we

Nkubwije ukuri nta yindi baruwa yigeze ibaho itomoye nkuko iyi uyu musaza Bob Phillips w’imyaka 87 y’amavuko yandikiye umufasha we Gail mu gihe bari bizihije isabukuru y’imyaka 61 babana,Bob akaba yanditse iyi baruwa kugira ngo agire umunsi mwiza,Nawe isomere ubundi wumve iby’abasaza basazanye urukundo.

Mukundwa Gail,

Mpora ndeba amafoto yo mubinyamakuru bitandukanye nshakisha niba hari cyangwa hazabaho uw’igikundiro nkawe,ibi nabitangiye kuva ku italiki 27 Kamena 1953,kugeza ubu,ariko namaze kubona igisubizo,Ntawe kandi nta nuzabaho iwajye uzigera agira urukundo nku rwawe,kuko mu bukwe bwacu wagaragaraga mu yindi shusho nziza ntigeze mbona mu buzima bwajye kugeza nanubu ntarabonana undi,kandi ikigaragara cy’ukuri nuko na nubu ariko ukiri.

Isabukuru nziza buryohe bw’umutima wajye,wandemeye ibyishimo kandi nanubu nkifite kubera wowe,ndetse wangize n’umugabo w’icyubahiro buri umwe wese atapfa kuba,nakwifuza ko unyemereye twakongera tugasezerana bundi bushya,kandi ndizera ko no mwijuru tuzakomerezayo ubundi buzima jye nawe.

Yari ugukunda by’ukuri kandi uhora akwifuriza n’umunezero w’iteka Bob Phillips.